APR FC yamaze kwemeza Rtd Cpt Eric Ntazinda nk’umukozi mushya ushinzwe ubuzima bwa buri muri munsi bw’iyi kipe (Team Manager) aho yasimbuye Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu irimo kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino, yasubiye kuri gahunda yo gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga ndetse ikaba isa n’aho yamaze kubagura yasoje.
Si mu bakinnyi gusa kuko ikomeje kwiyubaka no ku bindi bice aho yamaze gushyiraho Team Manager mushya, Rtd Cpt Eric Ntazinda usimbura Major Uwanyirimpuhwe Jean. Ntazinda yigeze kubaho Team Manager w’iyi kipe hagati ya 2003 na 2009.
Uretse Team Manager, iyi kipe yamaze kuzana mu batoza bayo Ndizeye Aime Desire Ndanda wakiniye iyi kipe igihe kinini aho bivugwa ko agomba kuba umutoza w’abanyezamu asimbura Mugabo Alex.
Ni nyuma yo kubona abatoza, Thierry Froger watoje amakipe arimo TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo USM Alger yo muri Algeria.
Azaba yungirijwe na Khouda Karim bakoranye muri USM Alger mu gihe Dr Adel Zrane waminuje mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi, yahawe akazi ko kuzajya yongerera abakinnyi imbaraga.
Ibitekerezo