Siporo

APR FC yabonye umuvugizi mushya

APR FC  yabonye umuvugizi mushya

Tony Kabanda wari umukozi wa APR FC ushinzwe itangazamakuru ni we wagizwe umuvugizi w’agateganyo w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ibi byatangarijwe mu nama yahuje abakinnyi n’abakozi ba APR FC yari iyoboye n’umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga yabaye ku munsi w’ejo hashize.

Ni inama yamenyesherejemo abakinnyi ko APR FC yahagaritse umutoza Adil Erradi Mohammed kugira ngo yitekerezeho ariko atirukanywe. Yanababwiye ko kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel na we yahagaritswe ukwezi bitewe n’amakosa yakoreye imbere y’abatoza n’abo ayobora, ikipe igiye kuba iyoborwa na Ben Moussa umutoza wungirije.

Lt Gen Mubarakh Muganga akaba yaboneyeho kubabwira ko Tony Kabanda ubu ari we muvugizi w’agateganyo wa APR FC, uyu mugabo akaba ari we wari ushinzwe itangazamakuru muri APR FC.

Tony Kabanda akaba asimbuye Kazungu Claver wari umuvugizi w’iyi kipe ariko akaba yaravuye kuri izi nshingano muri Nyakanga 2021, kuva icyo gihe nta muvugizi iyi kipe yari ifite.

Tony Kabanda yagizwe umuvugizi w'agateganyo wa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MANIRAREBA HASSAN
    Ku wa 16-10-2022

    isimbi tv dukunda amakuru yizewe muduha, mboneyeho no kubasaba ikiganiro, murakoz

IZASOMWE CYANE

To Top