APR FC yaguye miswi na Gasogi United, Rayon Sports na Police FC zikandagiza ikirenge kimwe muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro (AMAFOTO)
Mu mukino wabereye ku itara rya Kigali Pelé Stadium, APR FC yaguye miswi y’ubusa ku busa na Gasogi United mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare ni bwo habaye imikino ibanza ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro, uko ari ine yakiniwe rimwe.
Mu Bugesera, Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisir maze amakipe yombi anganya 0-0.
Rayon Sports yari yasuye Vision FC mu mukino wabereye kuri Stade Mumena, waje kurangira Rayon itsinze ibitego 2-0, byatsinzwe na Tuyisenge Arsene na Bugingo Hakim.
Ismaira Moro akaba yafashije Police FC gutsinda Gorilla FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi mikino ikaba yakurikiwe n’umukino APR FC yari yakiriyemo Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00’.
APR FC ni yo yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere nubwo itigeze iyabyaza umusaruro nk’amashoti atatu ya Bacca, abiri yanyuze hanze irindi umunyezamu arikuramo.
Hari kandi umupira wa Ndayishimiye Dieudonne [Nzotanga] umunyezamu yakuyemo ndetse n’ishoti ryo ku munota wa 38 rya Bizimana Yannick ryanyuze hanze y’izamu.
Amahirwe rukumbi Gasogi United yabonye ni ayo ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, ishoti rikomeye Mbirizi Eric yateye ariko umunyezamu Pavelh Ndzila awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 60, Kwitonda Alain Bacca yahushije penaliti, yayiteye umunyezamu ayikuramo, asubizamo nabwo ayikuramo. Hari nyuma y’uko Apam yatanze umupira mwiza ariko Bacca ateye mu izamu Karenzi arawukora batanga penaliti.
Ku munota wa 63, APR FC yakoze impinduka 3, Kwitonda Alain Bacca, Niyomugabo Claude na Bizimana Yannick bavuyemo hinjiramo Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman. Ku munota wa 82 Ndikumana Danny yasimbuye Apam Assongue Bemol.
Izi mpinduka zafashije APR FC kuko yatangiye gukina isatira cyane ndetse Shiboub na Gilbert bagerageza amahirwe ariko bibanza kwanga.
Umukino waje guhagararaho iminota igera kuri 5 ubwo ku munota wa 71 Mbirizi Eric wa Gasogi United yagiraga ikibazo ashoswe umupira, abaganga bamwitayeho ariko birangira asimbuwe na Mugisha Rama Joseph. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.
Ibitekerezo