Siporo

APR FC yahagamwe n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, Police ibambira Sunrise FC i Golgotha

APR FC yahagamwe n’ikipe yo mu cyiciro cya kabiri,  Police ibambira Sunrise FC i Golgotha

APR FC yatunguwe na Ivoire Olympic yo mu cyiciro cya kabiri banganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro.

Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yari yahisemo gukoresha ikipe ya kabiri aho uretse Ruboneka Bosco abandi bose bari basanzwe ari abasimbura, wenda na Ishimwe Christian umaze imikino 3 abanza mu kibuga.

Ivoire Olympic ni yo yari yakiriye APR FC kuri Stade Mumena, igice cya mbere cy’umukino ni yo yaremye amahirwe menshi.

Igice cya mbere ubusatirizi bwa APR FC nta mahirwe menshi bwaremye cyangwa ihushe yakabaye yavuyemo igitego.

Nubwo Ivoire Olympic yasatiriye cyane mu gice cya mbere ariko ntabwo yigeze ibasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka igitego, byatumye umutoza Ben Moussa akora impinduka 4 ku munota wa 64 havamo Manishimwe Djabel, Ishimwe Anicet, Nizeyimana Djuma na Kwitonda Alain Bacca hinjiramo Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yannick, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

Izi mpinduka zafashije APR FC cyane mu bijyanye no gusatira nubwo kubona igitego byabaye ikibazo. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Undi mukino wa 1/8 wabaye, Police FC yabimbiye Sunrise FC iwayo ku kibuga cya Golgotha.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba tariki ya 7 na tariki ya 8 Werurwe 2023.

Uko imikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yagenze

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023

Intare FC 1-2 Rayon Sports
Esperance FC 1-0 Rwamagana City

Ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023

Ivoire Olympique 0-0 APR FC

Bugesera FC vs Musanze FC
La Jeunesse 2-3 Kiyovu Sports
Sunrise FC 1-2 Police FC
Rutsiro FC 1-2 Mukura VS
Marines FC 3-1 Etincelles FC

AMAFOTO: Jules SENDEGEYA

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top