Siporo

APR FC yahanitse ibiciro ku mukino wa Rayon Sports

APR FC yahanitse ibiciro ku mukino wa Rayon Sports

APR FC yamaze gushyira hanze ibiciro ku mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona uzayihuza na Rayon Sports aho itike ya menshi ari ibihumbi 50 mu gihe iya make ari ibihumbi 5.

Ni umukino uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pele Stadium, APR FC niyo izakira uyu mukino.

Ibiciro byo kuri uyu mukino iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yamaze kubishyira hanze aho muri VVIP ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, VIP ni ibihumbi 20, ahatwikiriye ni ibihumbi 10 ni mu gihe ahasigaye ari ibihumbi 5.

Ni umukino ugiye kuba Rayon Sports ari yo ihabwa amahirwe menshi cyane ko ari yo iheruka gutsinda imikino 3 iheruka guhuza aya makipe.

Bagiye guhura APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 17 inganya na Musanze FC ya mbere. Rayon Sports yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17.

Ibiciro byo ku mukino wa APR FC na Rayon Sports byamaze kujya hanze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kwizer
    Ku wa 26-10-2023

    Apr fc izadufashe idutsindiregaseenyit. Abafanaba. APR FC tugemubicumurakoze

IZASOMWE CYANE

To Top