Siporo

APR FC yahawe igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 750

APR FC yahawe igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 750

Igikombe APR FC yashyikirijwe nyuma yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, cyaguzwe ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 16 Kamena 2022 nibwo APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 66 irusha Kiyovu Sports ya inota 1.

Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye isoko rimwe mu maduka acuruza ibikoresho bya siporo mu Rwanda kuzana igikombe kizahabwa ikipe izegukana shampiyona, ni mu gihe ibyari mu gihugu byose bari babirebye ntibabishima.

Kubera ko umunsi wa nyuma wa shampiyona wageze kandi ari APR FC na Kiyovu Sports zose zigifite amahirwe, iri duka ryasabwe kuzana ibikombe 2 nk’uko umwe mu bantu ba hafi muri FERWAFA yabibwiye ISIMBI.

Nk’uko FERWAFA yari yabitangaje mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, ni uko i Muhanga habereye umukino wa Kiyovu Sports na Marines hari igikombe ndetse n’i Nyamirambo ku mukino wa APR FC na Police FC hari ikindi, gusa ngo imiterere y’ibi bikombe ntiyari imwe.

Byaje kurangira APR FC icyegukanye maze icyari i Muhanga cyo kijya mu bubiko bwa FERWAFA cyane ko yari yamaze kukishyura.

Kubera ko iki gikombe FERWAFA yatinze kugitumizaho, bikaba ngombwa ko uwagishatse yagishatse vuba vuba akanakizana mu buryo bwihariye kitari mu bindi bicuruzwa yaranguye, byatumye gihenda FERWAFA aho cyageze mu Rwanda gihagaze ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda (ni igikombe APR FC yahawe gusa).

Ndetse amakuru avuga ko ugereranyije n’ibikombe byagiye bitangwa mu myaka itambutse ari cyo gikombe gihenze ndetse kinafite ishusho nziza.

Uretse iki gikombe kandi, APR FC yakegukanye yashyikirijwe sheki ya miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikombe nicyo APR FC yahawe, gihagaze ibihumbi 750 Frw
Iki gikombe ni cyo gihenze mu bikombe gitanzwe muri iyi myaka itambutse
Ni igikombe cya 3 kikurikiranya APR FC yegukanye
Icy'umwaka ushize ni uku cyari kimeze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top