Siporo

APR FC yakiriye rutahizamu mushya, igiye gusinyisha umwe muri 4 yajyanye mu igeragezwa

APR FC yakiriye rutahizamu mushya, igiye gusinyisha umwe muri 4 yajyanye mu igeragezwa

Umunya-Cameroun ukina asatira anyuze ku ruhande ndetse akaba yanakina inyuma ya ba rutahizamu, Sanda Soulei wari mu igeragezwa muri APR FC yararitsinze akaba agiye guhabwa amasezerano.

Uyu mukinnyi yazanye na bagenzi be batatu, Abdourame Alioum, Kada Moussa na Aboubacar Moussa.

Uko ari bane bajyanye n’iyi kipe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rimaze iminsi ribera muri Zanzibar kugeragerezwayo.

Amakuru aturuka muri Zanzibar avuga ko uyu mukinnyi Sanda Soulei wagiye mu kibuga asimbura ku mukino wa JKU, agakina uwa Simba SC, agatsinda igitego kimwe muri 3 APR FC yatsinze Yanga, ubuyobozi bwa APR FC n’umutoza bashimye imyitwarire.

Sanda Soulei waraye yinjiye mu kibuga asimbura ku mukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup, APR FC yasezerewemo na Mlandege bivugwa ko agomba guhabwa amasezerano y’imyaka 2.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bandi APR FC itanyuzwe n’urwego rwa bo ariko na none ishobora kubasinyisha ikabatiza mu yandi makipe.

Muri iyi kipe kandi y’Ingabo z’igihugu, amakuru avuga ko ejobundi ku wa Mbere yakiriye rutahizamu mushya uje kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe aho byari binitezwe ko iyo igera ku mukino wa nyuma yari kuwugaragaraho.

Sanda Soulei agiye guhabwa amasezerano muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top