Siporo

APR FC yakiriye umukinnyi mushya w’umunyamahanga

APR FC yakiriye umukinnyi mushya w’umunyamahanga

Umunya-Senegal, Aliou Souane yabaye umunyamahanga wa mbere mushya APR FC yakiriye mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

Nk’uko twari twabigarutseho mu nkuru yacu iheruka ko APR FC iri mu biganiro n’uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, yamaze kugera mu Rwanda.

Ikinyamakuru Record cyo muri Senegal kikaba cyanditse ko uyu mukinnyi wakiniraga ASC Jaraaf yamaze kwerekeza muri APR FC.

Uyu mukinnyi akaba yamaze kugera mu Rwanda aho yakiriwe na APR FC, akaba agiye gukora ikizami cy’ubuzima yagitsinda agahita asinyira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Aliou Souane w’imyaka 22 akaba aje kongera imbaraga mu bwugarizi bw’iyi kipe aho byitezwe ko nta gihindutse agomba kuzajya afatanya na Niyigena Clement mu mutima w’ubwugarizi.

Amakuru akaba avuga ko yatanzweho ibihumbi 85 by’amadorali y’Amerika ni mu gihe azajya ahembwa ibihumbi 5500 by’amadorali.

Aje muri APR FC mu gihe mu minsi yashize byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Al Hilal yo muri Sudan ariko birangira bitabaye.

Aliou Souane yamaze kugera mu Rwanda kumvikana na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top