APR FC yakoze imyitozo ya mbere mu Misiri, Pitchou ntiyakorana n’abandi
APR FC yaraye ikoreye imyitozo ya mbere mu Misiri yitegura Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Ni imyitozo yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, akaba wari umwitozo wa mbere muri iki gihugu kuko bagezeyo mu rukerera rwo ku wa Gatatu.
Abakinnyi bose APR FC yahagurukanye mu Rwanda bakaba bameze neza bakoze imyitozo bose uretse Nshimirimana Ismaïl Pitchou wavuye mu Rwanda afite akabazo k’imvune utakoranye na bagenzi be aho yari arimo yitabwaho n’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.
Uyu munsi saa 17h00’ iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba iri bukorere imyitozo kuri ’30 Juin Stadium’ ikibuga kizakira umukino ejo ku wa Gatanu.
Ni umukino APR FC isabwa kuzatsinda kugira ngo igere mu matsinda ni nyuma y’uko umukino wabereye mu Rwanda amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Ibitekerezo