APR FC yakuye mu rujijo Bukuru Christophe uvuga ko yimwe urupapuro rumurekura
APR FC iratangaza ko Bukuru Christope uvuga ko ari mu gihirahiro, nta gihirahiro arimo kuko atari umukinnyi w’iyi kipe afite uburenganzira bwo gushaka indi kipe yifuza, ni mu gihe we avuga ko yimwe urupapuro rumurekura ‘release letter’.
Tariki ya 16 Gicurasi 2021 nibwo APR FC yasohoye mu mwiherero Bukuru Christophe imuziza imyitwarire mibi, ahagarikwa igihe kitazwi kuko kuva icyo gihe nta wundi mukino yakiniye iyi kipe, ariko amakuru avuga ko ari nabwo yirukanywe.
Bukuru Christophe yasoje amasezerano ye muri APR FC tariki ya 4 Nyakanga 2021 ariko nk’uko yabitangarije Radio1 ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu, avuga ko yimwe urupapuro rumurekura (release letter).
Uyu mukinnyi yavuze ko ari mu rujijo nyuma y’uko atanagaragaye k’urutonde rw’abakinnyi iyi kipe yarekuye ndetse ntanaganirizwe mu bongererwa amasezerano, avuga ko yahamagaye umunyamabanga w’ikipe agira ngo amubaze ariko asanga baramubolotse, akaba ashimangira ko atazi aho ahagaze kugeza ubu kuko yimwe urupapuro rumurekura.
Uyu munsi umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver yavuze ko nta rujijo arimo kuko atari umukinnyi wa APR FC ndetse ko itamukeneye mu bakinnyi bayo.
Ati “APR FC yasezereye Bukuru, yasezereye abo idakineye, niba ayishaka ajye ku biro by’ikipe, APR FC ntabwo imukeneye ntabwo akiri umukinnyi wayo, ibyo byo kuvuga ngo ari mu gihirahiro by’iki? Ibyo byo ni nko kugaragaza ko APR FC ikimukeneye ntabwo imukeneye.”
Binyuze kandi k’urubuga rwa APR FC, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko impamvu batamutangaje mu bakinnyi bahawe amahirwe yo kujya gushakira ahandi ari uko yari yaramaze gutandukana n’iyi kipe.
Ibitekerezo