Siporo

APR FC yanganyije na Gasogi United ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

APR FC yanganyije na Gasogi United ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

APR FC yanganyije ubusa ku busa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona maze iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona ya 2023-24.

APR FC yari yakiriye Gasogi United itigeze ibasha gukuraho amanota umwaka w’imikino ushize aho imikino yombi bayinganyije.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, iminota 10 ya mbere y’umukino nta mahirwe afatika yari yakabonetse ku mpande zombi.

Ku munota wa 13, APR FC yabonye kufura inyuma gato y’urubuga rw’amahina ku ikosa ryari rikorewe Bacca ariko Mbaoma ayiteye inyura inyuma gato y’izamu.

Ku munota wa 24, Nshimiyimana Yunusu yatakaje umupira maze ufatwa na rutahizamu Maxwell wagerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC ariko Niyigena Clement aratabara.

Mu minota 30 ya mbere Gasogi United yageragezaga gushotera kure ariko imipira ine yateye irimo iya Maxwell na Malipangu umunyezamu yayifashe.

Ku munota wa 33, myugariro wa Gasogi United yanze gukuraho umupira awurekera umunyezamu na we umucaho, Mbaoma agerageza kubinjirana ariko birangira umupira ugiye muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 46, Christian Ishimwe yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura uwushyiramo.

APR FC yakoze impinduka za mbere ku munota 60 ubwo Nshuti Innocent yasimburaga Niyomugabo Claude wagize ikibazo cy’imvune.

Umunyezamu wa Gasogi United ku munota wa 64 yakuyemo umupira ukomeye w’umutwe wari utewe na Apam Assongue.

Ku munota wa 66, Nzotanga yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina ariko awutera hanze y’izamu.

Ku munota wa 68 Victor Mbaoma yahawe umupira mwiza arangije aroba umunyezamu ariko Iradukunda Axel ariruka awukura utaragera mu izamu.

Ku munota wa 69, Taddeo Lwanga yasimbuye Apam Assongue. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

Nyuma yo kunganya uyu mukino APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 27, Musanze FC ifite 26, Police FC 25 Rayon Sports itarakina umunsi wa 13 ifite 23.

Indi mikino y’umunsi wa 12 yabaye Police FC yatsinzwe na Bugesera FC 4-2, Gorilla FC itsindwa na Sunrise FC 2-0, Marines FC yatsinze Etoile del’Est 3-2 ni mu gihe Amagaju yatsinzwe na Musanze FC 2-0.

APR FC yaguye miswi na Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top