Umukinnyi Nyafurika wari wahuje APR FC na RS Berkane warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ni umukino RS Berkane yabonyemo ikarita itukura.
APR FC yari yakiriye RS Berkane mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup bahatanira kujya mu matsinda.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, iminota ya mbere yaranzwe no kwigana ku mpande zombi.
Umupira wakinirwaga hagati mu kibuga cyane amakipe ashaka uburyo agera imbere y’izamu ariko nta mahirwe menshi yigeze aboneka mu gice cya mbere.
Amahirwe akomeye APR FC yabonye ni ayo ku munota wa 41, ni ku mupira Djabel yacomekeye Bizimana Yannick yisanga wenyine mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu unyura hanze yaryo.
RS Berkane niyo yabonye amahirwe menshi muri iki gice cya mbere ariko abakinnyi barimo Kisinda Tuisila ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.
Ku munota wa 38, Lague yinjiye mu kibuga asimbura Kwitonda Alain Bacca wagize ikibazo cy’imvune. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Ku munota wa 60 APR FC yakoze impinduka 2, Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert bavamo hajyamo Mugunga Yves na Ishimwe Anicet, ku munota wa 80, Nsanzimfura Keddy yasimbuye Rwabuhihi Placide.
Muri iki gice cya kabiri APR FC yagerageje gushaka igitego abasore barimo Lague na Bosco bagerageza amahirwe ariko ntibagira amahirwe yo kubona igitego.
Ku munota wa 82, Hamza Regragui yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Mugunga Yves.
Nsanzimfura Keddy ku munota wa 85, yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Amine El Ouaad awukuramo. Umukino warangiye ari 0-0.
Umukino wo kwishyura uzabera muri Maroc tariki ya 5 Ukuboza 2021, izatsinda izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Ibitekerezo