Siporo

APR FC yanyagiye Bugesera FC mu mukino wa shampiyona

APR FC yanyagiye Bugesera FC mu mukino wa shampiyona

Ikipe ya APR FC yanyagiye ikipe ya Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino wa shampiyona y’umunsi wa 3 wa shampiyona.

Bugesera FC ikaba yari yakiriye APR FC mu Bugesera mu mukino w’umunsi wa 3 w’amakipe ahatanira igikombe muri shampiyona umwaka w’imikino wa 2021, akaba ari na wo mukino wabimburiye indi mikino y’uyu munsi.

APR FC yari yagaruye abakinnyi bayo babiri bakina bugarira ku mpande Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel Mangwende batakinnye imikino ya gicuti Amavubi yakinnye na Centrafrique kubera imvune.

Aya makipe ni inshuro ya gatatu yari agiye guhura muri shampiyona y’uyu mwaka aho bahuye inshuro 2 mu cyiciro cy’amatsinda aho izo nshuro zose APR FC yazitsinze(3-0 na 2-1).

APR FC n’ubundi yatangiye umukino isatira ndetse irusha Bugesera FC itageze imbere y’izamu rya APR FC cyane.

APR FC nubwo yabonanaga cyane ariko yagowe no kubyaza umusaruro amahirwe yagiye ibona mu minota ya mbere aho abakinnyi barimo Nsanzimfura Keddy bagerageje amashoti atandukanye ariko umunyezamu Masudi arayifata.

Ba rutahizamu barimo Jacques Tuyisenge bagiye bashyira igitutu k’ubwugarizi bwa Bugesera ariko iyi kipe ibyitwaramo neza.

Ku munota wa 33, Manishimwe Djabel yacomekeye umupira mwiza Nshuti Innocent ariko abakinnyi ba Bugesera bahita bamukorera ikosa k’umurongo neza w’urubuga rw’amahina, batanze kufura yatewe na Ombonerenga Fitina ahita ayinjiza neza. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Amakipe yombi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Cyubahiro Idarus na Niyonkuru Daniel ku ruhande rwa Bugesera hinjiramo Didier Junior na Isaac, ni mu gihe APR FC nayo Nshuti Innocent yasimbuwe na Byiringiro Lague.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishakisha ikindi gitego cya kabiri, igahererekanya neza ariko ndetse ikabona n’amahirwe ariko ubwugarizi bubyitwaramo neza.

APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 59 gitsinzwe na Manishimwe Djabel kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa Ntwari Jacques yakoreye Niyonzima Olivier Seif mu rubuga rw’amahina.

Kwitonda Alain ku munota wa 63 yagerageje gutungura umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, ni ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura inyuma y’izamu gato.

Ku munota wa 70 APR FC yakoze impnduka 2, Nsanzimfura Keddy na Ruboneka Bosco bavuyemo hinjiramo Itangishaka Blaise na Rwabuhihi Aime Placide.

Manishimwe Djabel ku munota wa 72 yagerageje gutera umunyezamu ariko Masudi ahita awukuramo. Uyu mukinnyi yaje no gusimburwa na Bizimana Yannick ku munota wa 80.

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yakoze akazi gakomeye akuramo umupira yaterewe na Didier mu rubuga rw’amahina. Yawumuteye awukuramo uragenda ukubita igiti cy’izamu.

Byiringiro Lague yatsindiye APR FC igitego cy’agahishinguracumu ku munota wa 89, yafashe icyemezo yinjira mu bwugarizi atera mu izamu, umunyezamu Ntagungira Masudi awukuramo ariko ntiyawukomeza ahita awumwihera ahita agitsinda.

Imikino irakomeza saa 15:30 ku kibuga cya Bugesera n’ubundi Police FC irakira Rayon Sports. Indi mikino iraba yatangiye saa 15:00’.

APR FC yatsinze Bugesera FC 3-0
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyizere
    Ku wa 11-06-2021

    Ndabona amakipekoyose agifite amahirwe ariko APR na AS kigal zirimbere kugikombe

  • Tuyizere
    Ku wa 11-06-2021

    Ndabona amakipekoyose agifite amahirwe ariko APR na AS kigal zirimbere kugikombe

IZASOMWE CYANE

To Top