Siporo

APR FC yasinyishije myugariro w’umunyamahanga

APR FC yasinyishije myugariro w’umunyamahanga

APR FC yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme ukomoka muri Cameroun imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba abaye myugariro wa mbere w’umunyamahanga iyi kipe y’ingabo z’igihugu isinyishije ndetse binavugwa ko nta wundi myugariro w’umunyamahanga izasinyisha.

Banga w’imyaka 28 ukomoka muri Cameroun yakiniye amakipe nka Al Hilal yo muri Sudani, Difaâ El Jadida muri Maroc, Coton Sports yo muri Ghana ni we byitezwe ko azaba yubakiyeho ubwugarizi bwa APR FC.

Aje yiyongera ku bandi bakinnyi APR FC yaguze nka Joseph Apam Assongue na we ukomoka muri Cameroun, Taddeo Lwanga ukomoka muri Uganda, Victor Mbaoma ukomoka muri Nigera, Nshimirimana Ismaïl Pitchou ukomoka mu Burundi kimwe na Ndikumana Danny ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Sharif Shaiboub ukomoka muri Sudani.

Banga yasinyiye APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top