Siporo

APR FC yasinyishije umukinnyi wahamagawe mu Mavubi (AMAFOTO)

APR FC yasinyishije umukinnyi wahamagawe mu Mavubi (AMAFOTO)

Ndikumana Danny ni umukinnyi mushya wa APR F.C nyuma yo gusinya amasezerano yo kuyikinira mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Ni umukinnyi ukina mu b’imbere nka rutahizamu, uyu akaba yari aherutse gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy’u Burundi.

Ndikumana ni rutahizamu ukiri muto wigaragaje neza ndetse ashimangira ubuhanga bwe mu mikino ihuza Polisi yo muri Afurika y’iburasirazuba no hagati (EAPCCO GAMES 2023) yabereye mu Rwanda.

Aha ni na ho byamenyekaniye ko uwo rutahizamu wazonze Polisi y’u Rwanda ari Umunyarwanda kandi ari hafi gusoza amasezerano mu ikipe ya Rukinzo FC, maze iyi kipe y’ingabo ifata umwanzuro wo kumuzana muri bagenzi be agakomeza kuzamura impano ye.

Uyu rutahizamu yitezweho kuba ikirungo cyiza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, dore ko igiye guhagararira u Rwanda mu mikino y’irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, igaserukana ishema kandi ikesa imihigo, ari na ko ikomeza no gushimangira ko ari Mpatsamakipe hano imbere mu gihugu.

Asinyishijwe nyuma y’uko aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Mozambique mu kwezi gushize mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 nubwo atakinnye kubera ibyangombwa yari atarabona.

Ndikumana Danny abaye umukinnyi wa 3 w’umunyamahanga APR FC itangaje ko yasinyishije nyuma y’umugande Taddeo Lwanga n’umurundi Nshimirimana Ismaïl Pitchou.

Ndikumana Danny yasinyiye APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top