Igitego cya Mugenzi Bienvenue cyahesheje intsinzi Kiyovu Sports imbere ya Etincelles FC biyifasha kurara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, ni nyuma y’uko APR FC yatsikiye i Huye.
Kiyovu Sports yari yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 21, yari ibizi ko nta kosa yagombaga gukora kuko APR FC banganyaga amanota yari yerekeje i Huye ntiyari kwizera ko itsindwa.
Ku munota wa 14, Mugenzi Bienvenue yari yafunguye amazamu n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nshimirimana Ismail.
Abasore ba Kiyovu Sports bakomeje gushaka ikindi gitego ariko Bienvenue, Okwi n’abandi barimo Muhoozi Fred ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye, umukino warangiye ari 1-0.
APR FC yagiye gukina na Mukura VS ari yo iri ku mwanya wa mbere inganya amanota na Kiyovu Sports, nayo yari ibizi ko itagomba gukora ikosa kuko byari kubashyira mu mibare mibi.
Yaje kubona igitego hakira kare ku munota wa 23 gitsinzwe na Kwitonda Alain Bacca, cyaje kwishyurwa na Opoku Mensah kuri penaliti ku munota wa 65.
APR FC yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi biranga umukino urangira ari 1-1, kunganya uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa 2 n’amanota 45, Kiyovu Sports ya mbere ifite amanota 47, Mukura ni iya 3 n’amanota 37.
Mu yindi yabaye, ejo hashize Rayon Sports yanganyije na Espoir FC 1-1, Rutsiro FC inganya na Bugesera FC 1-1 ni mu gihe uyu munsi Police FC yanganyije na Marines FC 1-1.
Umunsi wa 21 uzakomeza ku munsi w’ejo, AS Kigali izakina na Gicumbi na Musanze FC ikine na Gorilla FC.
Ibitekerezo