APR FC yakinnye umukino wa gicuti na Marines FC iyitsinda 2-1 bya Tuyisenge Arsene na Victor Mbaoma.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024 kuri Stade Ikirenga i Shyorongi.
Umutoza wa APR FC yari yakinishije benshi mu bakinnyi batahabwaga amahirwe mu mikino yatambutse nka Chidiebere Nwobodo Johnson wakinaga umukino we wa mbere muri APR FC.
Uyu mukinnyi wakinnye iminota yose 90, uretse umupira yatanze wavuyemo igitego, yanaremye uburyo butandukanye benshi bibaza impamvu ari wo mukino
we wa mbere.
APR FC yabonye igitego ku munota wa 13 cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene ku mupira yari ahawe na Chidiebere Nwobodo Johnson.
APR FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku munota wa 47 kuri penaliti ku ikosa ryari rikorewe Godwin Odibo.
Marines FC yaje kubona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe Mbonyumwami Taiba kuri penaliti ku ikosa yari akorewe na Taddeo Lwanga.
Ibitekerezo