Siporo

APR FC yatsinze Marines, imvura ihagarika umukino wa Mukura na Sunrise FC

APR FC yatsinze Marines, imvura ihagarika umukino wa Mukura na Sunrise FC

Shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 23 aho APR FC yashimangiye umwanya wa mbere itsinda Marines FC 3-2.

Marines FC ni yo yari yakiriye umukino kuri Stade Umuganda i Rubavu, aho APR FC yatangiye umukino isatira cyane ariko Marines ikabyitwaramo neza.

Marines FC ni yo yafunguye amazamu ku munota 12 ku ishoti Usabimana Olivier yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira ukaboneza mu rushundura.

APR FC yakoze cyane ishaka kwishyura iki gitego ndetse iza kubigeraho ku munota wa 25 gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.

Ku mupira Nshuti Innocent yahawe na Manishimwe Djabel yatsindiye APR FC igitego cya 2 ku munota wa 26.

Mwebaze Yunusu yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku munota wa 42 ku mupira wari uvuye ku ikosa ryahanwe na Ishimwe Christian.

Usabimana Olivier yatsindiye Marines FC igitego cya 2 ku munota wa 44. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-2.

Mu gice cya kabiri Marines yashatse igitego cyo kwishyura na APR FC ishaka kongera umubare w’ibitego ariko biranga umukino urangira ari 3-2.

Umukino wabereye i Huye ukaba wahagaritswe ugeze ku munota wa 77 kubera imvura nyinshi, Mukura VS yari imbere n’ibitego 2 kuri 1 cya Sunrise FC. Imvura yaje kugabanuka urakomeza maze urangira ari 2-1.

Gahunda y’umunsi wa 23

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023

Gasogi United 2-2 Rwamagana City
Rutsiro FC 4-0 Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023

Bugesera FC 2-1 Police FC
Mukura VS&L 2-1 Sunrise FC
Marines FC 2-3 APR FC

Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023

AS Kigali vs Rayon Sports
Musanze FC vs Gorilla FC
Etincelles FC vs Kiyovu Sports

APR FC yatsinze Marines
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top