Siporo

APR FC yatumbagirije agahimbazamusyi abakinnyi ba yo ku mukino wa Pyramids

APR FC yatumbagirije agahimbazamusyi abakinnyi ba yo ku mukino wa Pyramids

APR FC yazamuye agahimbazamusyi ku bakinnyi ba yo kagera ku bihumbi 3 by’amadorali mu gihe basezerera Pyramids FC.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ifite urugamba rutoroshye mu mpera z’iki cyumweru aho igomba gucakirana na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League.

Ni umukino uzaba tariki ya 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 20 Nzeri 2024 mu Misiri.

Ikipe igomba kurenga aha ikaba izahita igera mu matsinda ya CAF Champions League.

Ni umukino ukomeye kuko umwaka ushize Pyramids FC yakuyemo APR FC n’ubundi muri iki cyiciro iyitsinze 6-1.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gushyiriraho abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 3 by’amadorali ashobora kwiyongera (miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe baba basezereye Pyramids bakagera mu matsinda.

APR FC mu mukino wa Azam FC basezereye mu ijonjora rya mbere, abakinnyi bakaba bari babonye imbumbe y’agahimbazamusyi k’amadorali 500.

APR FC yashyiriweho agahimbazamusyi ko hejuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top