Siporo

APR FC yatumijemo inama ishobora gusiga impinduka

APR FC yatumijemo inama ishobora gusiga impinduka

APR FC imaze iminsi ishinyisha abakinnyi bashya, yatumijeho inama n’abakinnyi bose bayo aho igomba kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ni inama iteganyijwe ku isaha ya saa 16h00’ ku cyicaro gikuru cy’iyi kipe kiri Kimihurura kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi bose batumijweho bakaba benda guhabwa gahunda yo gutangira imyitozo bitegura umwaka w’imikino wa 2023-24.

Amakuru avuga ko muri iyi nama ari bwo abakinnyi iyi kipe idafite muri gahunda zayo bashobora kuza gushimirwa ubundi bakabarekura bakajya kwishakira ahandi.

Gusa andi makuru avuga ko iyi kipe itari bubikore mu buryo bwo kwirukanwa ahubwo ko cyane cyane nk’abakinnyi bagifite amasezerano bashaka gutandukana nabo bifuza kubatiza ariko ntibyitwe ko birukanywe.

Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko hari abakinnyi bamenye aya makuru ariko bo bakaba bafite igitekerezo ko bari bubwire abayobozi ko babarekura aho kubatiza.

Byitezwe ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ishobora kuzatandukana n’abakinnyi bagera ku 10.

Iyi kipe yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga imaze kwerekana abanyamahanga bashya 6 yaguze barimo Abarundi 2, Nshimirimana Ismaïl Pitchou na Ndikumana Danny uzakina nk’umunyarwanda, umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, Umugande Taddeo Lwanga, Umunya-Cameroun, Joseph Apam Assongue, umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali ndetse na rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma. Iyi kipe itegereje kandi myugariro ukomoka muri Cameroun, Denis Ndasi gusa andi makuru avuga ko ashobora no kutaza.

APR FC yatumijeho inama
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top