Siporo

APR FC yavuze ku biciro byo ku mukino wa Pyramids byakanze benshi

APR FC yavuze ku biciro byo ku mukino wa Pyramids byakanze benshi

Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Karasira Richard yavuze ko ibiciro byo ku mukino wa Pyramids batabihanitse ngo bakumire abafana babo ahubwo ari uko ari umukino ukomeye.

Ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri APR FC izakira Pyramids FC yo mu Misiri kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Iyi kipe yari yashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino aho itike ya make yari ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, ahatwikiriye ni ibihumbi 7, muri VIP hakaba ibihumbi 20 ni mu gihe VVIP ari ibihumbi 30.

Ibi biciro bikijya hanze, ntabwo byakiriwe neza na bamwe mu bakunzi ba APR FC bavuze ko babihanitse cyane, bakabaye babigabanya abafana bakaza ari benshi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko batabishyizeho kugira ngo bagore abakunzi babo kandi ko nta n’ikibazo cy’amafaranga ikipe ifite ngo babe barimo kuyabashakamo.

Yavuze ko impamvu ari uko Pyramids FC ari ikipe ikomeye bityo ko n’umukino uzaba utoroshye ari yo mpamvu ibiciro biri hejuru.

Uko ibiciro bimeze
Yavuze ko byashyizweho kubera ko umukino ukomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top