Siporo

APR FC yavuze ku byo kuba yamaze kwirukana Adil Erradi Mohammed

APR FC yavuze ku byo kuba yamaze kwirukana Adil Erradi Mohammed

APR FC yahakanye amakuru yo kuba yamaze gutandukana n’umutoza mukuru wa yo, Adil Erradi Mohammed uri mu bihano.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru w’iyi kipe, umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed kubera imyitwarire itarishimiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo haje inkuru y’uko iyi kipe yamaze gufata umwanzuro wo kumwirukana mu gihe agifite amasezerano y’umwaka urenga.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwahakanye aya makuru aho bwavuze ko ari ibihuha uyu mugabo akiri umutoza wa APR FC uri mu bihano.

Bati "Mwiriwe neza turasaba abakunzi ba APR FC kudaha agaciro amakuru avuga ko umutoza Adil Erradi yaba yamaze gutandukana na APR FC, aya makuru ni igihuha kuko umutoza Adil aracyari umutoza wa APR FC."

Gusa ariko na none amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mutoza yamaze gusubira mu Bubiligi ariko agenda afite gahunda yo kurega APR FC muri FIFA.

Uyu mugabo ufite n’ubwenegihugu bw’Ububiligi, nyuma yo gusesengura ibihano APR FC yamufatiye ndetse n’ibikubiye mu masezerano ye, ngo yasanze yarahanwe mu buryo budakurikije amategeko bityo ko bagomba kuzakiranurwa n’inzego zibifitiye ubushobozi.

Bivugwa ko uyu mugabo abanyamategeko be bamaze kwandikira APR FC bayisaba guhagarika amasezerano kubera ko yahagaritswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibindi bikazakemurwa na FIFA.

Adil yiteguye kurega APR FC muri FIFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • irankunda faustin
    Ku wa 25-10-2022

    Kwirukana adire muhamedi siwomuti barebe nabakinnyi baper bafite imyitwarire itarisawa bibukeko arumwe babahesheje ibikombe badatsinzwe murakoze mugire umunsimwiza imana ibarinde?

  • irankunda faustin
    Ku wa 25-10-2022

    Kwirukana adire muhamedi siwomuti barebe nabakinnyi baper bafite imyitwarire itarisawa bibukeko arumwe babahesheje ibikombe badatsinzwe murakoze mugire umunsimwiza imana ibarinde?

  • Nkundimana regis
    Ku wa 25-10-2022

    Uyu mutoza adil akigera mur apr FC nibyo yageragej uko ashoboye ark nanone ntag yarakwiriye kwitwara uko ashaka ngo yice carrier zabakinnyi pee igitsure ntag gikora niba apr ifite gahunda yo kumusubiza mu kazi nae agabanye igitsure yumvikane nabakinnyi nubwo amahirwe menshi aruko yafashe umwanzuro.murakoze

  • Ndacyayisenga jan cloude
    Ku wa 23-10-2022

    Apr ibinu ikora kubwacu nkabafana tubona ibyo ikora atarbyo ndabivuga mubinubibiri
    1 ubuyobozi buvugako umwiza
    Mugihugu agombakuba akinamuri
    Apr abo nanubu abobobeza tubasanga muyandimakipe nabarimuriyokipe bavugwako aribeza nibatsinda
    2bagakwiriye kureka umutoza
    Agategeka abakinyi kuko namutoza
    Wagakwiriye gutegekwa numukinyi
    Kandi umutoza ariwe urebakoko ko
    Akenewe mukibuga kubera ugwego ariho
    3kuba dutsinda murwanda twagerahanze nidutsinde
    Mbona imbaraga zababana babanyarwanda zidahagije kuko badashobaye
    Ariyomamvu nikipe yigihugu naho itagera tugangira kuvuga kubatoza tuba tubarengana nabakinyi twbahaye bashoboye
    Murakoze cyane guharika umutoza sibyombona byanga igisubizo ahubwo birukane abakininnyi bafite inyitwarire mbibi

IZASOMWE CYANE

To Top