APR FC yavuze kuri Malipangou na Peter Agblevor bavugwa muri iyi kipe n’abandi bashobora kwinjiramo
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko kugeza ubu nta mukinnyi n’umwe baravugana ariko abandikiye iyi kipe ari benshi bifuza kuyizamo.
Harabura imikino 2 gusa hagasozwa igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2023-24 aho amakipe aba yemerewe kongeramo abakinnyi.
Muri APR FC hamaze iminsi havugwamo abakinnyi bashobora kwinjiramo bayobowe na rutahizamu w’umunya-Ghana ukinira Musanze FC, Peter Agblevor ndetse n’Umunya-Centrafrique, Theodor Nawanendji Malipangou.
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira akaba yavuze ko aba bakinnyi nta n’umwe bari mu biganiro na we uretse ko hari benshi banditse basaba kuza muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ati "Nta n’umwe turavugana na we, abatwandikira badusaba kuza iwacu ni benshi cyane, benshi cyane, n’abo mutatekereza ko babidusaba barabidusaba kubera aho baba bari."
Yakomeje avuga ko nta mukinnyi n’umwe ukina mu Rwanda baravugana na we ndetse ko binagoye ko bamwongeramo, bibaye byazaba umwaka utaha.
Ati "Twebwe icyo tuzi ni uko dufite imyanya ine, nk’ubuyobozi bw’ikipe abatoza barakubwira igice cy’ubusatirizi ko ari cyo abantu bakwibandaho wenda n’ibyo bibazo by’imvune bazagenda bagaruka, ndumva nta mukinnyi n’umwe wo mu Rwanda turavugana na we kandi ndumva nta we, ni uwo tuzatekereza ni umwaka utaha urumva ntabwo twajya muri izo ntambara zo gushaka abakinnyi aha."
Mbere y’uko hakinwa imikino 2 isoza igice kibanza cya shampiyona, APR FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27 ikaba irusha Rayon Sports ya kabiri inota rimwe.
Ibitekerezo