Siporo

APR FC yemeje umutoza mushya (AMAFOTO)

APR FC yemeje umutoza mushya (AMAFOTO)

Darko Nović ukomoka muri Serbia ni we wemejwe nk’Umutoza mushya wa APR FC mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

APR FC yabyemeje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo aho yamuhaye ikaze ivuga ko yasinye imyaka3.

Darko Nović akaba ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024.

Nyuma yo gusinya amasezerano akaba yanahise atangira akazi aho yakurikiye imyitozo ya APR FC yo kuri uyu wa Gatanu i Shyorongi.

Uyu mutoza ni we wari umutoza mukuru wa US Monastir muri 2022-23 ubwo iyi kipe yo muri Tunisia yasezereraga APR FC muri CAF Champions League.

Nović w’imyaka 51, yanyuze mu makipe arimo ES Sétif yo muri Algérie, US Monastir yo muri Tunisie n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

Darko Nović ni we mutoza mushya wa APR FC
Yasinyishijwe na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • HABINSHUTI
    Ku wa 24-06-2024

    Ngo afite imwaka 5 gusj

IZASOMWE CYANE

To Top