Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kwerekana abakinnyi bashya APR FC yaguze izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.
Abo bakinnyi barimo rutahizamu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Bizimana Yannick. Uyu musore akaba yari yarinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize avuye muri AS Muhanga.
Undi mukinnyi ni umwana ukiri muto usatira izamu anyuze ku ruhande wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, Nsanzimfura Keddy.
Ruboneka Jean Bosco ukina hagati afasha abashaka ibitego, na we yari amaze imyaka ine muri AS Muhanga, yinjiyemo ubwo yari mu cyiciro cya kabiri.
APR FC kandi yasinyishije Ndayishimiye Dieudonne ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, yakiniraga AS Muhanga.
Aba bakinnyi bakaba biyongeraho umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu irerero ry’iyi kipe. Aba bakinnyi bose basinye amasezerano y’imyaka 2.
Ibitekerezo
Niyigena Gadi
Ku wa 8-08-2020Nonese ntabandi bakinnyi APR FC izagura ?
Niyigena Gadi
Ku wa 8-08-2020Nonese ntabandi bakinnyi APR FC izagura ?
Mugabo
Ku wa 19-07-2020Ikaze mwikipe yibyishimo
Mugabo
Ku wa 19-07-2020Ikaze mwikipe yibyishimo