Siporo

APR FC yerekanye Taddeo Lwanga (AMAFOTO)

APR FC yerekanye Taddeo Lwanga (AMAFOTO)

APR FC yerekanye umukinnyi w’umugande ukina mu kibuga hagati, Taddeo Lwanga yasinyishije imyaka 2.}}

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryakeye yatangaje isinya ry’umurundi, Nshimirimana Ismaïl Pitchou wakiniraga Kiyovu Sports.

Abakunzi ba APR FC amatsiko akaba ari menshi cyane yo kumenya abakinnyi bose b’abanyamahanga iyi kipe yaguze, ni nyuma y’imyaka irenga 10 ikinisha abanyarwanda gusa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nyakanga 2023, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati uje kubafasha kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.

Taddeo Lwanga w’imyaka 29, akaba yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2 yambara umukara n’umweru.

Taddeo Lwanga ni umukinnyi uhoraho mu ikipe y’igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) yigeze no kubera kapiteni.

Yakiniye amakipe atandukanye muri Uganda arimo Express FC, SC Villa na Vipers, akazi yagakomereje muri Simba SC yo muri Tanzania 2020-22 bakaba barageranye mu mikino Nyafurika.

Aje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Arta Solar7 yo muri Djibouti aho yari amaze umwaka umwe.

Aba bakinnyi kimwe n’abandi APR FC itaratangaza baje gufasha iyi kipe kongera kwicara ku meza y’amakipe akomeye mu ruhando rwa Afurika aho uyu mwaka izakina CAF Champions League nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

APR FC yasinyishije Taddeo Lwanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top