Siporo

APR na Police ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

APR na Police ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Uyu munsi mu mukino wa Handball haratangira umukino wa nyuma wa kamarampaka ugomba guhuza amakipe ahanganye cyane muri uyu mukino, APR na Police.

Ni nyuma y’uko ejo hashize Police HC yasezereye ES Kigoma na APR HC igasezerera Gicumbi HT, ni imikino yombi yabereye Kimisagara.

Umukino wa 1/2 wabanje ni uko Police HC yakinnye ES Kigoma, nubwo umutoza Antoine yari yahisemo gukoresha abakinnyi umuntu yakwita ikipe ya kabiri, ntabwo umukino wamugoye.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego 20 bya Police kuri 11 bya ES Kigoma. Ikinyuranyo cyakomeje kuzamuka mu gice cya kabiri maze umukino urangira ari ibitego 41-26.

Hahise hakurikiraho umukino wa APR HC na Gicumbi HT, ni umukino utari woroshye ku mpande zombi ariko na none uryoheye ijisho.

Wabonaga umutoza wa APR, Anaclet ahanze amaso cyane umukino wa nyuma aho na we hari abakinnyi be bamwe na bamwe yaruhukije.

Umukino wa Gicumbi ntiwamworoheye by’umwihariko igice cya mbere aho bagisoje barusha Gicumbi HT igitego kimwe, byari 15-14.

Mu gice cya kabiri akagozi kaje gucika ku bakinnyi ba Gicumbi HT by’umwihariko mu minota 7 ya nyuma, APR izamura ikinyuranyo umukino warangiye APR itsinze 36-29.

Bivuze ko umukino wa kamarampaka ugomba guhuza APR HC na Police HC, zikaba zigomba gutanguranwa imikino 2 muri 3 bagomba gukina, umukino wa mbere uraba uyu munsi ku kibuga cya Kimisigara.

Police HC yasezereye ES Kigoma
APR yasezereye Gicumbi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top