Siporo

APR WVC na Police VC zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo Kwibohora

APR WVC na Police VC zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo Kwibohora

Muri Volleyball, Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-1 ihita igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo Kwibohora (Liberation Cup 2024) ni mu gihe mu bagore APR WVC yageze ku mukino wa itsinze Ruhago WVC.

Habanje umukino w’abagore wahuje APR WVC na Ruhango WVC warangiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu amaseti 3-0 (25-13, 25-20 na 25-13). Ku mukino wa nyuma izahura n’izakomeza hagati ya RRA na Police WVC.

Hahise hakurikiraho umukino w’abagabo wahuje Police VC na APR VC, umukino utari woroshye.

APR yatangiye umukino isa n’ihuzagurika, Police VC yayitsinze amanota 3 ya mbere ariko nayo ihita itsinda abiri, amakipe yakomeje kugendana akubana ariko Police VC iri imbere.

APR yaje kuyifata ubwo bari bageze ku nota rya 14, gusa Police VC yahise ishyiramo ikinyuranyo aho yahise itsinda andi manota 3 APR itaratsinda.

Ibifashijwemo n’abarimo kapiteni wa yo Kanamugire Prince baje gukuramo aya manota ariko n’ubundi Police ikomeza kuyijya imbere. Police VC yaje gutsinda iseti ya mbere ku manota 25-23.

Kimwe n’iseti ya mbere, Police yayoboye iseti ya 2 aho yagize amanota 15 APR ifite 11, ibifashijwe n’abakinnyi ba yo nka Niyodushima Samuel na Rwahama, APR yakuyemo iki kinyuranyo aho bagejeje amanota 17-17, APR yahise inajya imbere na yo iyobora umukino kugeza itwaye iseti ku manota 25-23.

Police yari hejuru yaje gutsinda iseti ya 3 ku manota 25-22, ihita igira amaseti 2-1. Police VC yaje no gutsinda iseti ya 4 amanota 25-19. Police ku mukino wa nyuma izahura n’izatsinda ejo hagati ya REG na Kepler

Ejo hateganyijwe imikino 2 uwo mu bagore RRA izakinamo na Police ni mu gihe mu bagabo REG VC izesurana na Kepler.

APR WVC yageze ku mukino wa nyuma
Abayobozi ba Police bishimira intsinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top