Siporo

APR yageze muri ¼

APR yageze muri ¼

Ikipe ya APR y’abagore mu mukino wa Volleyball yageze muri ¼ cy’imikino nyafurika irimo kubera muri Tunisia.

APR WVC yagiye muri iki gihugu ihagarariye u Rwanda nyuma yo kwegukana shampiyona, yisanze mu itsinda 4 kumwe na Zamalek yo mu Misiri, Litto Team Volleyball yo muri Cameroun na Nigeria Customs Services yo muri Nigeria.

Muri rusange yari amakipe 16 yitabiriye yagabanyijwe mu matsinda 4, ariko mu matsinda baba bakina kugira ngo barebe uko bazahura bitewe n’uko bitwaye mu itsinda.

APR WVC yaje gusoza ku mwanya wa 2 inyuma ya Zamalek ya mbere, ni nyuma yo gutsinda Nigeria Customs Services amaseti 3-1 (19-25, 25-13, 25-11 na 25-8). Yatsinzwe na Zamalek 3-0 (18-25, 16-25 na 11-25) ni mu gihe yatsinze Litto amaseti 3-2 (21-25, 25-21, 25-8, 25-27 na 15-13.)

Ibi byari bivuze ko igomba guhura n’iya 3 mu itsinda B ari yo Asac Salitique (SAL) yo muri Senegal muri 1/8 ikaza kuyisezerera igera muri ¼ iyitsinze amaseti 3-0 (25-16, 25-19 na 25-13).

Uyu munsi saa 17h nibwo APR WVC iri bukine umukino wa ¼ aho iri buhere na CFC yo muri Tunisia iri bube iri imbere y’abafana bayo.

APR WVC yageze muri 1/4 cy'irushanwa Nyafurika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top