Siporo

APR yatangiye nabi imikino ya nyuma ya kamarampaka

APR yatangiye nabi imikino ya nyuma ya kamarampaka

APR BBC yatangiye nabi imikino ya nyuma ya kamarampaka itsindwa na Patriots BBC amanota 83-71.

Ejo hashize ku wa Gatatu ni bwo imikino ya nyuma ya kamarampaka muri Basketball yatangiraga aho amakipe yageze ku mukino wa nyuma ari APR BBC yasezereye REG BBC na Patriots BBC yasezereye Keepler.

Aya makipe akaba agomba gutanguranwa gutsinda imikino 4 muri 7, izayitsinda ni yo izegukana igikombe.

Umukino wa mbere ukaba waraye wegukanywe na Patriots aho yatsinze amanota 83-71.

Iyi ikaba yasoje akazi ka yo mu duce tubiri twa mbere aho abarimo Perry, Gaston bayifashije gushyiramo ikinyuranyo kinini (21-15, 31-13), amakipe yagiye kuruhuka ari 52-28.

Uyu mukino waberaga muri Kigali Arena, APR BBC yagarutse mu gice cya kabiri isa n’aho ari nshya maze abarimo Muller, Nshobozwa bayifasha gutsinda uduce tubiri twa nyuma ariko ikinyuranyo nticyavamo (16-22, 15-21), umukino warangiye Patriots BBC iri imbere na 83-71.

APR BBC ntiyahiriwe n'umukino wa mbere wa kamarampaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top