Siporo

APR yateye intambwe ya mbere igana aho igikombe giteretse (AMAFOTO)

APR yateye intambwe ya mbere igana aho igikombe giteretse (AMAFOTO)

APR BBC yateye intambwe ya mbere igana aho igikombe cy’imikino ya kamarampaka muri Basketball "BetPawa Playoffs" giteretse nyuma yo gutsinda REG BBC.}}

Mu ijoro ryakeye nibwo hatangiye imikino ya nyuma ya kamarampaka mu mukino wa Basketball mu bagabo aho APR BBC na REG BBC zatangiye urugendo rwo gutanguranwa imikino 4 muri 7.

APR BBC yatangiye neza cyane aho yatsinze umukino wa mbere ku manota 68-62.

APR BBC yatangiye neza cyane itsinda agace ka mbere amanota 20-16, ibifashijwemo kandi na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wavuye muri REG BBC watsinze n’amanota menshi muri uyu mukino (23) yatsinze agace ka kabiri ku manota 16-14 bajya kuruhuka ari 36 kuri 30.

Abasore ba APR BBC bagarutse ku gace ka 3 bafite imbaraga nyinshi bagatsinda ku manota 17-12 ni mu gihe REG BBC yatsinze agace ka nyuma ku manota 20-15 maze umukino urangira 68-62.

Nyuma yo gutsinda umukino wa mbere, aya makipe azahura mu mukino wa 2 ejo ku Cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2023.

Mu bagore kandi APR WBBC nayo yaraye itsize The Hoops 84-47, ikaba yahise igera ku mukino wa nyuma kuko itsinze iyi kipe imikino 3-0, itegereje iyo bizahura hagati ya REG WBBC yaraye itsinze IPRC Huye 85-66, yahise igira imikino 2-0, itsinze undi yahita igera ku mukino wa nyuma.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top