Siporo

APR yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir

APR yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir

APR BBC izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro ya kane (BAL 2024) yisanze mu itsinda rya 3 na US Monastir yo Tunisia rya ‘Sahara Conference.’

Ni nyuma ya tombola yabereye Dakar muri Senegal ku cyicaro gikuru cya BAL, ni umuhango wayobowe n’umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall.

APR BBC yegukanye shampiyona ikaba ari yo izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa, yisanze mu itsinda rya 3 rya ‘Sahara Conference’ kumwe n’amakipe ya US Monastir yo muri Tunisia, AS Douane yo muri Senegal na Rivers yo muri Nigeria.

Iri tsinda rizakinira Dakar muri Senegal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi 2023.
Itsinda rya 1 rya Karahari Conference rizakinira Pretoria muri Afurika y’Epfo guhera tariki ya 9 kugeza 17 Werurwe 2023, rigizwe na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, Dynamo BBC y’i Burundi, Petro de Luanda yo muri Angola ndetse na FUS de Rabat yo muri Maroc.

Itsinda rya kabiri ‘Nile Conference’ rigizwe n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri, Al Ahly Benghazi yo muri Libya, City Oilers yo muri Uganda na Bangui SC yo muri Sudani. Iri tsinda rizakinira mu Mujyi wa Cairo mu Misiri tariki ya 19-27 Mata 2023.

Buri tsinda hazazamuka amakipe 2 bivuze ko ari 6, muri aya matsinda uko ari 3 hazatoranywamo andi makipe 2 muri 3 yabaye 3 ubundi asange ya yandi 6 bibe 8, azahita ahurira i Kigali muri ¼ cya BAL guhera tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku wa 1 Kamena 2024.

APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top