Siporo

APR yongeye kuraza nabi Patriots BBC (AMAFOTO)

APR yongeye kuraza nabi Patriots BBC (AMAFOTO)

APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 mu mukino wa nyuma wa 3 wa Kamarampaka muri Basketball.

Ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 imikino ya Kamarampaka muri Basketball yaba uw’umwanya wa 3 n’uwa nyuma yari yakomeje.

Habanje uw’umwanya wa 3 wo REG BBC yatsinzemo Kepler 92-56.

Iyi mikino irimo kubera muri Kigali Arena, hahise hakurikiraho umukino wa APR BBC na Patriots BBC zihanganiye igikombe aho zigomba gutanguranwa imikino 4 muri 7.

Ni umukino wa 3, ibiri ya mbere Patriots BBC yatsinzemo umwe na APR BBC itsinda undi.

Umukino wa 3 na wo wasekeye ikipe y’ingabo z’igihugu kuko zawutsinze ku manota 67-53 ya Patriots BBC.

Agace ka mbere APR BBC ibifashijwemo na Aliou Diarra yagatsinze 22-16. Amakipe wabonaga akirimo kugendana, Patriots yaje kugatsinda amanota 13-9 yagizwemo uruhare na Branch Stephaun.

Mu gace ka gatatu Patriots BBC yongeye kugatsinda ibifashijwemo na Perry utagaragaye muri uyu mukino, ni ko gace yatsinzemo amanota ye ya mbere, Prince Ibeh baje kugatsinda 20-17.

Agace ka nyuma ku makosa y’abakinnyi bamwe na bamwe ba Patriots nka Prince Ibeh watakaje imipira, ni umukinnyi wagowe no kubyaza kubyaza umusaruro ’Free Throws’ yabonye, hakaza Perry utagaragaye mu mukino muri rusange byatumye APR yari ihagaze neza, abarimo Isaiah Miller bayifashije kugatsinda 19-4.

APR BBC yaje kwegukana umukino ku manota 67-53, Isaiah Miller wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi, 32.

Ni umukino utagoye cyane APR BBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top