Siporo

Areruya Joseph agiye kurushinga n’umukobwa yihebeye

Areruya Joseph agiye kurushinga n’umukobwa yihebeye

Umukinnyi mpuzahanga w’umunyarwanda wo gusiganwa ku magare, Areruya Joseph agiye gukora ubukwe na Josephine, umukobwa w’inzozi ze.

Uyu musore w’imyaka 24 wavukiye mu karere ka Kayonza wazamukiye muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana, agakina nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo na Delko–Marseille Provence yo Bufaransa yamaze kwemeza igihe azakorera ubukwe.

Mu nteguza yashyize hanze(Save the Date), Areruya yateguje abantu ko azakora ubukwe ku wa 6 Gashyantare 2021.

Ku rupapuro rw’integuza, Areruya Joseph bigaragara ko azakorana ubukwe n’umukobwa witwa U. Josephine, ntabwo yatangaje amazina ye yose.

Areruya Joseph ushobora gukinira Benediction Ignite, yegukanye Tour du Rwanda 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour del’Espoir yo muri Cameroun.

Integuza y'ubukwe bwa Areruya Joseph
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top