Siporo

Arsène Wenger yasesekaye i Kigali

Arsène Wenger yasesekaye i Kigali

Arsène Wenger wanditse izina ari umutoza wa Arsenal yasesekaye mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya FIFA ya 73 izanatorerwamo perezida mushya wa FIFA.

Uyu mugabo w’imyaka 73 akaba asanzwe ari umuyobozi wa FIFA Global Football Development yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye.

Ni inama y’Inteko rusange y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi "FIFA" izabera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Werurwe 2023, ikazaba iba ku nshuro ya 73, biteganyijwe ko hazatorerwamo perezida wa FIFA.

Ni inama iteganyijwe ko izitabirwa n’ibikomerezwa mu mupira w’amaguru ku Isi ndetse batangiye kugera mu Rwanda barangajwe imbere na Arsène Wenger.

Arsène Wenger yatoje Arsenal mu gihe cy’imyaka 22, nyuma yo gusoza urugendo rw’ubutoza yahise ajya gukora muri FIFA ndetse akaba ari umwe mu bazafata ijambo muri iyi nama.

Ubwo Wenger yari ageze mu Rwanda
Wenger ubu arabarizwa mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top