AS Kigali isezereye Orapa United muri CAF Confederations Cup nyuma yo gutsinda Orapa United yo muri Botswana 1-0 i Kigali, biba 2-2 mu mikino yombi ariko AS Kigali ikomeza kubera igitego cyo hanze. Izahura na KCCA mu kindi cyiciro.
AS Kigali yagiye gukina uyu mukino ibizi ko isabwa kuwutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro, ni nyuma y’uko yari yatsindiwe na Orapa United muri Botswana 2-1, AS Kigali ikaba yasabwaga byibuze igitego kimwe ku busa.
Yagiye kandi gukina uyu mukino ifite inkuru nziza y’uko abakinnyi bayo batakinnye umukino ubanza kubera ibyangombwa bari babinye.
Abo ni Orotomal Alex, Rugirayabo Hassan, Karera Hassan na Ahoyikuye Jean Paul.
Nyuma y’uko APR FC yari yaraye isezerewe na Gor Mahia mu ijonjoro ry’ibanze rya Champions League, AS Kigali yashakaga kureba ko yarenga iki cyiciro igakomeza mu ijonjora rya kabiri rya Confederations Cup.
Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo muri Botswana, umunyezamu Bakame, myugariro Rurangwa Mosi, Michel Rusheshangoga wavunitse na rutahizamu Abeddy Biramahire bavuyemo azanamo Bate Shamiru, Karera Hassan, Rugirayabo Hassan na kapiteni Ntamuhanga Tumaini Tity.
Umukino watangiye amakipe yombi akinira umupira mu kibuga hagati.
Rutahizamu wa AS Kigali, Aboubakar Lawal ku munota wa 11 yafashe umupira ashaka gucika ubwugarizi bwa Orapa ariko baramuzitira.
Ku munota wa 14 Emery Bayisenge yateye kufura nziza ariko umunyezamu Malapela arawufata.
Ku munota wa 17, Onkabetse yateye ishoti rikomeye mu izamu rya AS Kigali ariko umupira unyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 24 Muhadjiri yacamejeye umupira mwiza Lawali ariko umunyezamu arawumutanga.
Ku munota wa 28, Onkabetse yongeye gutera mu izamu ariko asanga Bate Shamiru ahagaze neza.
Ku munota wa 29 Lawali yongeye guhusha igitego ku mupira yateye n’umutwe umunyezamu awukuramo.
Ku munota wa 37 Tity yari yitsinze igitego ariko Emery Bayisenge awukuramo.
Ku munota wa 39 Muhadjiri yacomekeye umupira muremure Tchabalala, umunyezamu asohoka nabi usa n’umurenga akozaho intoki yirambuye ku bw’amahirwe ujya muri koruneri.
Ku munota wa 45 Christian yahinduriye umupira mwiza Zidane ariko ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu. AS Kigali yagerageje kwiharira igice cya mbere kuko ari yo yabonye amahirwe menshi, ntiyabashije kureba mu izamu maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Tity hinjiramo Orotomal Alex.
Abasore barimo Kalisa Rashid mu minota ya mbere y’igice cya kabiri bagerageje amahirwe ariko ntibyabahira.
AS Kigali yasatiriye cyane maze ku munota wa 52, Tchabalala yagerageje ishoti ku mupira yari ahinduriwe na Muhadjiri ariko unyura izamu.
Ku munota wa 71 Zidane yatereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira unyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 74, Lawal yahushije igitego ku mupira yari ahinduriwe na Rugirayabo ateye mu izamu umunyezamu arawufata.
AS Kigali yakomeje kotsa igitutu Orapa United, ku munota wa 77 Christian yateye koruneri ayishyira ku mutwe wa Tchabalala ariko ashyize mu izamu unyura hejuru gato y’izamu.
Ku munota wa 79 umunyezamu wa Orapa United yakuyemo ishoti rikomeye rya Muhadjiri ku mupira yari ahawe na Tchabalala.
Ku munota wa 82 AS Kigali yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Tchabalala, Emery Bayisenge ayiteye ikubita umutambiko w’izamu.
Ishimwe Christian yahinduye umupira imbere y’izamu ku munota wa 84 uragenda ukubita umutambiko w’izamu.
AS Kigali yaje kubona igitego ku munota wa 90 w’umukino gitsinzwe na Aboubakar Lawal ku mupira yari ahawe na Orotomal Alex. Umukino warangiye ari 1-0.
AS Kigali ikaba yakomeje mu kindi cyiciro ku giteranyo cy’ibitego 2-2 ariko ikomeza kuko yatsinze igitego cyo hanze, ikaba izahura na KCCA yo muri Uganda.
11 babanjemo ku mpande zombi
AS Kigali: Bate Shamiru, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ntamuhanga Tumaini Tity, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric Zidane, Shabani Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal
Orapa United: Malapela, Kgaswane, Mosige, Hlabano, Makopo, Nyamanjiva, Gagoangwe, Mabaya, Elias, Makgantai, Kebatho
Ibitekerezo