Siporo

AS Kigali mu kanyamuneza

AS Kigali mu kanyamuneza

Ibintu bimeze neza mu bakinnyi ba AS Kigali nyuma y’uko iyi kipe yishyuye ikirarane cy’ukwezi kumwe yari ifitiye aba bakinnyi.

Mu gihe yasigaye imikino 2 ngo shampiyona isozwe, ikipe ya AS Kigali irimo gukubana ku gikombe na APR FC aho zombi zinganya amanota.

Iyi kipe yarimo abakinnyi ibirarane by’amezi 2(Mata na Gicurasi), mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwari bwishyuye ukwezi kumwe.

Tariki ya 25 uku kwezi iyi kipe yari kuba yamaze kujyamo abakinnyi amezi 2, ibintu byari byatangiye kuzana umwuka mubi mu bakinnyi bibaza impamvu barimo bakora ibyo basabwa aho bataratsindwa muri shampiyona ariko bo ntibahabwe ibyo bakoreye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yamaze kwishyura abakinnyi ukwezi yari ibarimo nk’uko umwe mu bakinnyi yabyemereye ISIMBI ko baraye bayashyize kuri konti zabo ndetse bamwe bakaba baraye bayabonye, abo atarageraho ngo nabo barabona ubutumwa uyu munsi.

Ibi ubuyobozi bwa AS Kigali bukaba bwabikoze mu rwego kwirinda ikintu cyatuma abakinnyi batitegura imikino 2 isigaye ya Police FC na Bugesera FC aho isabwa kuyitsinda ubundi igategereza ibizava mu mikino APR FC bahanganye isigaje.

AS Kigali igiye gukina imikino ibiri ya nyuma yahembye abakinnyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top