Siporo

AS Kigali na Kiyovu Sports zirimo gutinza ingengabihe ya Shampiyona, Umujyi wa Kigali waryumyeho

AS Kigali na Kiyovu Sports zirimo gutinza ingengabihe ya Shampiyona, Umujyi wa Kigali waryumyeho

Amakipe abiri afashwa n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali na Kiyovu Sports inzara iranuma kugeza aho zitaremeza niba zizitabira shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2024-25, ni mu gihe habura ukwezi ngo itangire.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugeza uyu munsi ari yo makipe ataratanga ibyangombwa byerekana ko yiteguye kwitabira shampiyona ya 2024-25.

AS Kigali na Kiyovu Sports ni yo makipe ataruzuza muri sisiteme ya ’Club Licensing’ (ubu byose bisigaye bikorerwa kuri murandasi) agaragaza ko yiteguye.

Ni mu gihe hasigaye ukwezi ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 utangire (nta gihindutse shampiyona izatangira tariki ya 18/08/2024) ndetse bikavugwa ko ari yo mpamvu ingengabihe ya shampiyona itarategurwa.

Aya makipe yombi ahuriye ku kuba atarajya ku isoko ry’abakinnyi ndetse n’abo bafite ntibazi igihe bazasubukurira imyitozo bitegura shampiyona.

Nka Kiyovu Sports ifite ihurizo ko ifitiye abakinnyi ibirarane by’amezi 4 kandi abakinnyi ba yo batiteguye gutangira imyitozo batishyuwe.

Si ibyo iyi kipe iri mu bihano bya FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya mu gihe itishyuye abayireze bakayitsinda kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye aho umwenda yishyuzwa ugera muri miliyoni 136 Frw.

Ubuyobozi bwa yo bwakubise hirya no hino, bunandikira Umujyi nk’umuterankunga wa yo ariko nta gisubizo barahabwa.

Ku ruhande rwa AS Kigali, perezida w’icyubahiro wa yo, Shema Fabrice mu ntangiriro za Kamena 2024 yandikiye Umujyi wa Kigali awumenyesha ko ugomba kwemera kuzatanga miliyoni 750 Frw zirimo 150 Frw yo kwishyura ibirarane by’amezi 7 babereyemo abakinnyi ndetse na 600 Frw zizakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024-25 bitanduka akaba yasezera muri shampiyona.

Gusa iyi kipe na yo nta gisubizo yahawe kuko yakabaye yaratangiye kujya ku isoko cyangwa igasubukura imyitozo, bitaba ibyo ikaba yarasezeye byeruye muri shampiyona. Ibyiringiro by’aya makipe yombi, AS Kigali na Kiyovu Sports biri ku Mujyi wa Kigali.

AS Kigali na Kiyovu Sports ntibyoroshye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top