AS Kigali vs APR FC: 11 impande zombi zishobora kwitabaza, AS Kigali niyo ihabwa amahirwe
Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya ikipe ya AS Kigali irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 2 w’amakipe ahatanira igikombe, umutoza Eric Nshimiyimana ukunze kugora APR FC irakira umutoza Adil utaratsindwa mu mikino 30 ihereruka ya shampiyona.
Uyu mukino urabera kuri Stade Muhanga aho ikipe ya AS Kigali isigaye yakirira imikino yayo.
Aya makipe yombi agiye guhura ari nayo ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. AS Kigali umukino wa mbere wo muri iki cyiciro yatsinze Rayon Sports 3-1, APR FC itsinda Espoir FC 1-0.
Mu mikino 6 iheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, AS Kigali yatsinzemo umukino umwe mu gihe APR FC yatsinzemo 2 banganya 3.
Uretse umukino wabaye tariki ya 4 Mutarama 2020 banganyije 0-0, indi mikino yose 5 yagiye ibonekamo ibitego.
Ni umukino ikipe ya AS Kigali ihabwa amahirwe bitewe n’uburyo ubusatirizi bw’iyi kipe bumaze iminsi bwitwara, gusa na none baraza kuba bahuye n’ubwugarizi bwiza.
Ku ruhahnde rwa AS Kigali, abakinnyi bo kwitega ni ubusatirizi bwayo burimo Hakizimana Muhadjiri ufata umupira akaba yawukoresha icyo ashaka cyose, azi gucenga kandi yinjira mu izamu.
Ni umukinnyi ushobora gutsindira igitego aho ahagaze hose mu kibuga, akagira n’ubuhanga bwo gutanga umupira wavamo ibitego.
Tchabalala Shabani Hussein, ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego kugeza uyu munsi aho aifte 7. Ni undi mukinnyi ubwugarizi bwa APR FC bugomba kuza kwitondera, kuko arakubagana akunda izamu cyane kandi azi no gutsinda. Lawal na we n’ubwo ataratsinda ibitego muri iyi shampiyona ariko ni umukinnyi utanga akazi kubo bahanganye, azi gucenga kandi umupira utava ku kirenge, aba bakiyongera kuri Pierrot ukina mu kibuga hagati.
Ku ruhande rwa APR FC nk’ibisanzwe intwaro ya mbere ifite ni ubwugarizi bwayo(Manzi na Ange mu mutima w’ubwugarizi, Omborenga ku ruhande rumwe na Mangwende ku rundi.)
Iyo aba basore bayo bameze neza bigora cyane abo bahanganye, ni mu gihe ubusatirizi bw’iyi kipe nta kintu kinini buragaragaza kuko Djabel usanzwe umunyereweho gutanga imipira ivamo ibitego ari we ufite byinshi aho afite 3, akaba n’umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino.
Byiringiro Lague, usatira anyuze ku ruhande ni umukinnyi ushobora kuza gutanga akazi gakomeye kuri AS Kigali mu gihe yaba agiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga.
Mu bakinnyi ba AS Kigali ishobora kubanzamo harimo abakinnyi 5 bahoze bakina muri APR FC ari bo Bakame, Muhadjiri, Zidane, Emery Bayisenge na Benedata Janvier.
Abakinnyi bashobora kuza kubanzamo ku mpande zombi
AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Nsabimana Eric Zidane, Kwizera Pierrot, Benedata Janvier, Aboubakar Lawal, Hakizimana Muhadjiri na Shabani Hussein Tchabalala
APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Manisimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Usengimana Danny
Ibitekerezo