Siporo

AS Kigali y’abakinnyi 10 yatsinze Mukura VS, Police FC ikura amanota mu Bugesera (AMAFOTO)

AS Kigali y’abakinnyi 10 yatsinze Mukura VS, Police FC ikura amanota mu Bugesera (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona, AS Kigali y’abakinnyi 10 yatsinze Mukura VS ibitego 2 ku busa, ni umukino rutahizamu Orotomal Alex watsinze igitego cya mbere yahawe ikarita itukura.

Wari umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021.

AS Kigali yari igiye gukina umukino wa mbere kuko imikino ibiri ibanza yari mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup. Mukura VS yagiye gukina nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports 3-1 mu mukino ufungura shampiyona, ni mu gihe nyanganyije na Sunrise FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 2.

Mu mikino 5 yahurukaga guhuza amakipe yombi, AS Kigali yatsinze umukino 1, Mukura itsinda 2 banganya 2.

AS Kigali yatangiye umukino isatira cyane yaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa kabiri gitsinzwe na Orotomal Alex ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri agahita asiga myugariro Jacques.

Muhadjiri watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Orotomal Alex nyuma yo gucika Olih Jacques yahise atsinda igitego cya mbere
Bishimira igitego cya Orotomal Alex

Ku munota wa 7 Hakizimana Muhadjiri yagerageje ishoti mu izamu rya Mukura VS ariko umunyezamu Edouard arawufata.

Nyuma y’igihe kinini umupira ukinirwa hagati mu kibuga nta mahirwe aboneka ku mpande zombi, kapiteni wa AS Kigali, Ntamuhanga Tumaini Tity yatakaje umupira ufatwa na rutahizamu Muniru atera ishoti rikomeye ariko unyura hejuru y’izamu rya Bakame.

Ku munota wa 26, AS Kigali yahushije igitego nyuma y’uko Lawal yakinanye neza na Tchabalala ariko ahinduye umupira Orotomal Alex agiye gushyira mu izamu asanga yawusize inyuma ye.

Mukura yabonye koruneri ku munota wa 36 iterwa neza ariko abakinnyi ba Mukura bananirwa kuwushyira mu izamu, ba myugariro ba AS Kigali bahita bawukuraho.

Ku munota wa 37 AS Kigali yakoze impinduka zitateguwe Ahiyokuye Jean Paul (Mukonya) yagize ikibazo cy’imvune, avamo hajyamo Ishimwe Christian.

AS Kigali yari yakomeje kwisirisimbya imbere y’izamu rya Mukura yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku mupira wari uhinduwe na Aboubakar Lawal.

Zidane agerageza ishoti

AS Kigali yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 43 ku mupira Tchabalala yateye mu izamu umunyezamu akawukuramo awushyira ku kirenge cya Orotomal Alex ariko ananirwa kuwushyira mu izamu. Igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Mukura VS yari yakoze impinduka havamo Bonheur hinjiramo Nkomezi Alex yasatiriye ariko kubona mu izamu biranga.

Ku munota wa 61, AS Kigali yabonye kufura ku ikosa Nkomezi Alex yakoreye Muhadjiri ariko Ishimwe Christian ayiteye ukubita umutambiko w’izamu.

Umutoza Eric Nshimiyimana yakoze impinduka Muhadjiri na Tity bavamo hajyamo Biramahire Abeddy na Kalisa Rashid.

Tchabalala watsinze igitego cya kabiri

Ku munota wa 69 Orotomal Alex yananiwe gushyira umupira mu izamu asigaye ari wenyine, aya mahirwe yakurikiwe na kufura yo ku munota wa 61 Emery Bayisenge yateye umunyezamu awukuramo.

Rutahizamu wa AS Kigali, Orotomal Alex yahawe ikarita itukura nyuma yo kubwira nabi umusifuzi ku munota wa 73.

AS Kigali yakomeje gushaka ikindi gitego ariko ba rutahizamu barimo Biramahire Abeddy ntibabyaza umusarura amahirwe babonye.

Mukura VS nayo yagerageje uburyo bwinshi ariko umukino urangira ari 0-0.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 3, AS Muhanga yanganyije na Gorilla 0-0, Police FC itsinda Bugesera FC 2-1.

Ku munsi w’ejo APR FC izakira Kiyovu Sports, Marines FC yakiriye Sunrise FC.

Olih Jacques azibira rutahizamu Aboubakar Lawal
Muhadjiri mu kirere ashyira umupira ku kirenge
Aboubakar Lawal watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri ashyira umupira ku gituza
Myugariro Jacques agerageza kuzibira Orotomal Alex wamutsindanye igitego cya mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top