Siporo

AS Kigali yaguye miswi na Musanze FC, umutoza Eric Nshimiyimana ahunga itangazamakuru

AS Kigali yaguye miswi na Musanze FC, umutoza Eric Nshimiyimana ahunga itangazamakuru

Wari umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, AS Kigali yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Regional i Nyamirambo aho amakipe yombi yanganyije 1-1, umutoza Eric Nshimiyimana yanga kuvugana n’itangazamakuru.

Ni umukino AS Kigali yagiye gukina iyoboye urutonde rwa shampiyoma n’amanota 14 ariko umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana akaba yari ku gitutu cy’imikino yatambutse aho muri 6 yatsinzemo 4 akanganyamo 2, ibintu abayobozi ba AS batishamiye kuko byavuzwe ko ari umutoza uri hasi.

Uyu mukino ukaba wakereweho iminota 25, aho byavuzwe ko ibisubizo bya COVID-19 by’abakinnyi ba Musanze FC byatinze kujya muri sisiteme.

AS Kigali yagerageje gusatira mu gice cya mbere ndetse barema uburyo bwinshi ariko Niyibizi Ramadhan, Tchabalala na Lawal bagorwa n’umunyezamu Pacifique.

Igice cya kabiri AS Kigali yagitangiye ishaka igitego ku kabi n’akeza, akagozi ka Musanze FC kaje gucika ku munota wa 57 ubwo Tchabalala yatsindaga igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian.

Musanze FC yahise akanguka nayo ishaka igitego byaje kuyihira ku munota wa 74, bishyuye iki gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-1.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa AS Kigali yasohotse muri Stade yarakaye aho yanze kuvugana n’itangazamakuru.

Uyu ubaye umukino wa 3 Eric Nshimiyimana anganyije nyuma yo kunganya na Marines 2-2 na Police FC 2-2, yatsinze Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Espoir FC na Gorilla FC.

Nyuma y’uyu mukino amakuru avuga ko uyu mutoza ashobora guhita ayandukana na AS Kigali aho bivugwa ko wari umukino wa nyuma yari yahawe.

Eric Nshimiyimana nyuma yo kunganya na Musanze FC yanze kuvugana n'itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ueururur
    Ku wa 5-12-2021

    As Kigali yambaye imyenda y Rayon none amakipe arayikanira bagirango nib rayon barimo gukina kuko baba bashakankuyizamukiraho.

IZASOMWE CYANE

To Top