Siporo

AS Kigali yahagurukanye abakinnyi 20 yerekeza Gaborone muri Botswana(AMAFOTO)

AS Kigali yahagurukanye abakinnyi 20 yerekeza Gaborone  muri Botswana(AMAFOTO)

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, AS Kigali yahagurutse mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aho yerekeje muri Botswana gukina na Orapa United umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup.

Ku isaha ya saa 0145’, umutoza Eric Nshimiyimana yahagurukanye abakinnyi 20 batarimo Bishira Latif na Ndekwe Felix bafite ibibazo by’imvune.

Nyuma yo guhaguruka bakaba banyuze Addis Ababa muri Ethiopia aho bahageze saa 6h n’indi minota zo kuri uyu wa kabiri, saa 7h50 bakaba bahise bafata indege berekeza muri Gaborone muri Botswana aho biteganyijwe ko bari bugere saa 14h45’.

Umukino wa AS Kigali na Orapa United uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2020.

AS Kigali n’ubundi umwaka ushize niyo yari yahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa aho yakuyemo KMC yo muri Tanzania ariko iza gusezererwa na Proline yo muri Uganda ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Abakinnyi 20 umutoza yajyanye

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Bate Shamiru

Ba myugariro: Bayisenge Emery, Ishimwe Christian, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Karera Hassan. Rusheshangoga Michel, Rugirayabo Hassan

Abakina hagati: Ntamuhanga Tumaine Tity, Kayitaba Jean Bosco, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric, Biramahire Abeddy, Kwizera Pierrot

Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri, Sudi Abdallah, Orotomal Alex, Shabani Hussein na Abubakar Lawal

Rutahizamu Biramahire Abeddy
Umunyezamu Bakame nta gihindutse ni we uzabanza mu izamu
Myugariro Rusheshangoga Michel asohoka mu modoka
Hakizimana Muhadjiri umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino
Agafoto mbere y'urugendo kari sawa cyane
Abakinnyi ba AS Kigali mu kibuga cy'indege
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis na Mukangoboka Christine wagiye uhagarariye FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top