Siporo

AS Kigali yasezerewe muri Confederations Cup

AS Kigali yasezerewe muri Confederations Cup

Ikipe ya AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederations Cup na Darling Club Motema Pembe(DCMP) ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Uyu munsi nibwo habaye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup aho AS Kigali yari yasuye DCMP.

Umukino ubanza wari wabereye i Kigali, DCMP yari yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.

Abasore ba AS Kigali bagiye muri uyu mukino bazi neza ko icyo basabwa ari ugutsinda kugira ngo bakomeze mu kindi cyiciro.

Ntabwo baje guhirwa kuko baje na wo kuwitsindwa ibitego 2-1. Katulondi Kati yaje gufungura amazamu ku munota 25 ku ruhande rwa DCMP.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Kwizera Pieerot kuri kufura ku munota wa 45. Karim Kimvuidi yaje gutsindira DCMP igitego cya 2 ku munota wa 49. Umukino warangiye ari 2-1 maze AS Kigali isezererwa mu irushanwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

AS Kigali yasezerewe ku giteranyo cy'ibitego 4-2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top