AS Kigali yasuwe n’ubuyobozi bwa MINISPORTS, ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro(AMAFOTO)
AS Kigali ikomeje imyitozo yitegura umukino nyafuruka izahura na CS Sfaxien yo muri Tanzania mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup uzaba mu cyumweru gitaha.
Harabura iminsi 11 ngo AS Kigali ikine na CS Sfaxien mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup.
Umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 13 Gashyantare 2021, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2021.
Iyi kipe ikaba yahisemo gukorera imyitozo ku kibuga cya Stade Amahoro cy’ubwatsi busanzwe kuko kimeze nk’icyo bazakiniraho muri Tunisia, ni nyuma y’uko yari imaze igihe ikorera ku kibuga cya Stade Regional cy’ubwatsi bw’ubukorano.
Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana akaba akomeje imyitozo ariko adafite bamwe mu bakinnyi be barimo Nsabimana Eric Zidane, Hakizimana Muhadjiri, Ndayishimiye Eric Bakame, Emery Bayisenge na Kalisa Rashid bari mu ikipe y’igihugu bakaba bazahita basanga abandi mu mwiherero ikipe nigera mu Rwanda.
Ku myitozo y’ejo hashize, AS Kigali ikaba yarasuwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.
AS Kigali ikaba yarageze muri iri jonjora rya nyuma, isezereye Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo muri Uganda.
Ibitekerezo
fils
Ku wa 2-02-2021Nonese kuvaryari kwizera pierre yarabaye kwizera Orivier?