AS Kigali yatsinze Gorilla FC yambura Rayon Sports umwanya wa mbere
Igitego kimwe rukumbi cya Kone Lotin Felix cyo ku munota wa nyuma, cyafashije AS Kigali kurara ku mwanya wa mbere.
Wari umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022.
AS Kigali yagiye gukina uyu mukino ibizi ko igomba kuwutsinda ubundi igategereza ibizava mu mukino wa APR FC na Rayon Sports ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu.
AS Kigali ntabwo yorohewe n’umukino kuko byayisabye umunota wa 4 w’inyongera ku minota 90 kugira ngo Lotin Kone Felix wari winjiye mu kibuga asimbura ayitsindire igitego cyayihesheje amanota 3.
Undi mukino wabaye ni uwo Marines FC yanganyijemo na Sunrise FC i Rubavu ibitego 2-2.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, AS Kigali ni iya mbere n’amanota 30, Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 28 ikaba ifite umukino ba APR FC ejo ya 3 n’amanota 24 inganya na Kiyovu Sports.
Ibitekerezo