Siporo

AS Kigali yatsinze Police FC mu mukino ubanza wa 1/2

AS Kigali yatsinze Police FC mu mukino ubanza wa 1/2

Igitego kimwe rukumbi cya Shabani Hussein Tchabalala gihesheje intsinzi AS Kigali imbere ya Police FC mu mukino ubanza wa 1/2.

AS Kigali yari yakiriye Police FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2022, ni nyuma y’uko undi mukino wari wabaye ku munsi w’ejo, Rayon Sports yanganyije 0-0.

Ni umukino watangiranye umuvuduko ubona buri kipe ishaka igitego ndetse agenda arema uburyo ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kwanga.

AS Kigali yabonye amahirwe atandukanye mu minota ya mbere y’umukino harimo ayo Haruna Niyonzima yahushije nyuma yo guhabwa umupira na Lawal ariko yatera mu izamu ukanyura hanze gato yaryo.

Police FC abasore bayo barimo Twizerimana Onesme na Danny Usengimana bagerageje ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Mbere y’umunota umwe ngo amakipe ajye kuruhuka, AS Kigali yabonye igitego gitsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala, ni nyuma y’ikosa ryari rihanwe na Haruna Niyonzima.

Ku munota wa 50, AS Kigali yahushije igitego nyuma y’uko Tchabalala yateye mu izamu maze umupira ukanyura imbere yaryo maze Lawal akirambura ariko ntiyabasha kuwusunikiramo.

Lawal ku munota wa 52 yacomekeye umupira mwiza Haruna Niyonzima aroba Bakame ariko umupira ukubita igiti cy’izamu, Tchabalala asubijemo Bakame arawufata.

Ku munota 61, Martin Fabrice yahushije igitego nyuma y’umupira yari ahawe na Danny Usengimana ariko ateye mu izamu Fiacre arawufata.

AS Kigali yahise ikora impinduka havamo Haruna na Ramadhan hinjiramo Gylain na Sarpong.

Police FC nayo yahise ikora impinduka Sibomana Patrick Papy yasumbuye Aime.

Izi mpinduka zafashije Police FC kuko uyu musore yayifashije mu gusatira. Ku munota wa 68 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Muhadjiri agiye gushyira mu izamu uca hejuru yaryo.

Papy ku munota wa 70 yongeye gutanga umupira mwiza ariko Abouba Sibomana ateye mu izamu ukubita umutambiko waryo.

Casa yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 85, Lawal na Gylain wari winjiye asimbura Haruna maze hajyamo Ndekwe Felix na Mukonya.

Umukino warangiye ari 1-0. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Gicurasi 2022.

Wari umukino ubereye ijisho
Ramadhan ashaka uko acika Zidane
Bishimira igitego cya Tchabalala
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top