Siporo

Axel wari umunyamakuru w’imikino mu ’Rukiko rw’Ubujurire’ yerekeje muri Amerika

Axel wari umunyamakuru w’imikino mu ’Rukiko rw’Ubujurire’ yerekeje muri Amerika

Horaho Axel wari umunyamakuru w’imikino mu kiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ cya Fine FM, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guturayo n’umugore we.

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo Axel na Masera Nicole Nirira bafashe rutemikirere berekeza muri Amerika guturayo aho n’ubundi uyu mugore asanzwe atuye.

Berekejeyo nyuma y’uko tariki 11 Kamena 2022 bakoze ubukwe habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

Hari nyuma y’uko tariki ya 18 Werurwe 2021 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Ntara y’Amagepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba aho bemeye kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.

Masera usanzwe wibera muri Amerika, yambitswe impeta ya fiançailles tariki ya 14 Werurwe 2021 mu muhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio 10 yavuye yerekeza kuri Fine FM yakoreraga kugeza uyu munsi.

Horaho Axel n'umugore we Masera berekeje muri Amerika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top