Siporo

Azam FC yikanze amarozi ikora ibidakwiye

Azam FC yikanze amarozi ikora ibidakwiye

Mbere y’uko APR FC ikina umukino wo kwishyura na Azam FC w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, iyi kipe yagaragaje gusa niyikanga amarozi.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanana 2024 maze APR FC iwutsinda 2-0 ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Mbere y’uyu mukino Azam FC yatinze gutangira kwishyushya (warm up) kubera ko yatinze kwinjira mu rwambariro yari yateguriwe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mbere kujya mu rwambariro boherejemo abakozi ba bo batwaramo amajerekani 5 y’amazi babanza kuyamenamo, bayamena no ku nkuta hose bahakorera isuku mbere yo kujyamo

Ikindi cyagaragaye ni uko ubwo basohokaga bajya kwishyushya, banze kunyura mu nzira isanzwe bateguriwe banyura ahandi, bisa nk’aho hari icyo bikangaga.

Azam FC yikanze amarozi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top