Siporo

Ba myugariro ba Gasogi bayoboye abagomba kwirukanwa na KNC kubera kugurisha imikino y’iyi kipe

Ba myugariro ba Gasogi bayoboye abagomba kwirukanwa na KNC kubera kugurisha imikino y’iyi kipe

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yemeje ko hari abakinnyi bagomba kwirukanwa uyu munsi kubera kuba mu gikundi cyo kugurisha imikino.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023 mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio1.

Atanyuze ku ruhande yemeje ko umusaruro mubi iyi kipe imaze iminsi ibona hari bamwe mu bakinnyi babyihishe inyuma bagiye bagurisha imikino.

Yatanze urugero nko ku mikino ya Etincelles, Rwamagana City, Mukura Rutsiro ndetse na Rayon Sports ko ibyabayemo ari agahomamunwa.

Ati "Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Etincelles FC, mwarabibonye, ku buryo umuntu arekura ibitego bine mu minota 10 kugira ngo agere ku mwanda we. Mujye mwumva agahinda mudutera. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rayon Sports, abantu bamwe bigusha nk’aho ari ibishashi bajugunye, abandi mubona ukuntu bikoresha comedy batanga ibitego bidasobanutse."

Yakomeje agira ati "Mwabonye ibintu byabaye ku mukino wa Rutsiro, umuntu ahiga undi kugira ngo penaliti iboneke. Tutagiye kure, mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rwamagana aho myugariro ashobora gufata umupira, agacunga bagenzi be bazamutse akawucomekamo hagati. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Mukura, iyo ni imikino ingahe? Hari ukuntu ubibona ariko ugaceceka."

KNC yavuze ko yatumijeho abakinnyi ndetse n’abatoza akababwira ko agiye kubahana ndetse bakazicuza bakaba ari bo bamwisabira imbabazi.

Ati "Ibyo byarabaye ntumiza abakinnyi n’abatoza’, ndababwira nti ’icyo mukunda ndakibona, ariko muri mwe muziranye amakuru yanyu, ngiye kubahana ku buryo ubwanyu muzicuza mukavuga muti dukeneye kwiyunga nawe’".

Yavuze ko ikintu cya mbere yakoze ari uguhagarika imishahara yabo kugeza bisubiyeho bagakora ibiri mu masezerano yabo.

KNC ahamya ko ababikora abazi ndetse ari umukinnyi umwe uyoboye icyo gikundi udatinya kubwira bagenzi be iyo bari mu kibuga gutanga igitego akabemerera amafaranga.

Habyeho gusasa inzobe ndetse n’abakinnyi barabyemera ko babikoze ndetse basaba imbabazi.

Gusa KNC yavuze ko hari abakinnnyi ari bushyikirize amabaruwa abirukana uyu munsi nubwo atatangaje amazina ye.

Amakuru ISIMBI yemenye ni uko myugariro wahoze akinira Rayon Sports, Habimana Hussein Eto’o ayoboye uru rutonde kuko imyitwarire ye yagiye ikemnagwaho cyane ndetse bikaba bivugwa ko ari umwe muri abo bakinnyi, undi mukinnyi uvugwa ni myugariro Kwizera Aimable.

Eto'o (ubanza ibiryo mu bahagaze) na Aimable (wa 3 mu bahagaze ivuye ibumoso) bashobora kubanziriza abirukanwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top