Siporo

Babiri bari muri Rayon Sports! Amasura mashya muri AS Kigali yasubukuye imyitozo

Babiri bari muri Rayon Sports! Amasura mashya muri AS Kigali yasubukuye imyitozo

AS Kigali yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho yatangiranye abakinnyi 21 barimo 8 bashya.

Iyi kipe benshi bibazaga ahazaza ha yo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024 ni bwo yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-25.

Iyi myitozo yabereye kuri ’Tapis Rouge’ ikaba yitabiriwe n’abakinnyi 21 harimo abakinnyi bashya 8 bari bamenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu bakinnyi bashya barimo Hoziyana Kennedy (Bugesera), Nkubana Marc (Police FC), Kayitaba Bosco (Police FC), Nshimiyimana Tharcisse (Gorilla FC), Mucyo Junior Didier (Rayon Sports), Ngendahimana Eric (Rayon Sports), Hakizimana Felecien (Kiyovu Sports) na Franklin (Sunrise FC)

Aba bakinnyi bose bakaba batarasinya, bagomba gukora igeragezwa abo ikipe ishimye bakaba ari bo bazakomezanya.

AS Kigali yatangiye imyitozo
Bamwe mu bakinnyi bashya, Kayitaba Bosco, Ngendahimana Eric, Nkubana Marc, Nyarugabo Moise (arahasanzwe) na Mucyo Junior Didier
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kanyana
    Ku wa 30-07-2024

    Nibyiza cyane pe

IZASOMWE CYANE

To Top